Rwandan Anthem
- Home
- /
- Rwandan Anthem
Rwanda Nziza
The full lyrics of the Rwandan Anthem
Rwanda nziza gihugu cyacu
Wuje imisozi – ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.
Horana Imana, murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa-
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima,amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa.
Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama…
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese.
Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira…
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka – Utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.
The currency used is the Rwandan Franc.
0 Comments